Gatsibo, Kiramuruzi – Ku wa 23 Gicurasi 2025, Groupe Scolaire Ntete, iherereye mu karere ka Gatsibo, nibwo yakiriye mudasobwa 55 na projecteri binyuze muri gahunda ya “One Laptop per Student” ya Rwanda Basic Education Board (REB). Iki gikorwa kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyane cyane mu bice by’icyaro, mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu igamije guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu ikoranabuhanga, REB iteganya gutanga laptops 25,000 ku banyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka. Kugeza ubu, mudasobwa zimaze gukwirakwizwa mu mashuri abanza 1,828, ndetse n’ibyumba byigishirizwamo (smart classrooms) mu mashuri yisumbuye 852.Umushinga wa REB kandi uteganya ko mu mwaka utaha wa 2025–2026, abarimu n'abanyeshuri basaga 67,000 bazaba bamaze kubona mudasobwa.
Ikoranabuhanga Ririmo Guhindura Uburyo bwo Kwiga no Kwigisha, Mupenzi Jean Bosco, umwarimu wigisha ICT muri GS Ntete, yavuze ati:"Twe nk’abarimu bigisha ikoranabuhanga twajyaga tugira imbogamizi mu migendekere y’isomo. Ariko ubu ndabona uburyo bwo kwigisha bugiye gutera imbere cyane. Ndahamya ko mu mwaka wa 2025–2026 isomo rya ICT nigisha n'andi masomo nakeneragamo ICT, Abanyeshuri bange bazayiga neza ku kigero nzaba nihaye kubera ko bazaba biga ibyo nabo bazaba babasha gukora, isomo rizaba rifite uburyohe." Yunzemo ko iyi gahunda izakemura ibibazo byaterwaga no kudakoresha mudasobwa, bityo bizazamura ireme ry’uburezi no korohereza abanyeshuri n'Abarimu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yavuze ko bashimishijwe no kubona mudasobwa zigiye kubafasha mu kazi ka buri munsi: "Twajyaga tugorwa no gushyira amanota y’abanyeshuri muri sisiteme ya CAMIS. Ariko ubu bizoroshya akazi kacu no kugabanya igihe twamaraga muri system." Ubuyobozi bw’Ishuri Burashimira Leta mu ijambo rya Bwana
Ukobizaba Emmanuel, umuyobozi wa Groupe Scolaire Ntete, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bikorwa bigamije guteza imbere uburezi mu byaro:"Koko imvugo niyo ngiro. Twakiriye mudasobwa 55, kandi twizeye ko ibi ari intangiriro y’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umwana w’u Rwanda mu ikoranabuhanga."
Yongeyeho ko aya mahirwe agiye gufasha abana kwinjira mu isi y’iterambere rishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga: Abanyeshuri bazagira amahirwe yo gukoresha mudasobwa mu masomo yabo ya buri munsi.
Korohereza abarimu: Mu gukora amanota, gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, no gukoresha sisiteme ya CAMIS.
Kubaka ubumenyi bushingiye ku bushobozi: Binyuze mu masomo ashingiye ku mashusho (multimedia), imfashanyigisho z’ikoranabuhanga, n’ubushakashatsi.
Guteza imbere uburezi mu byaro: Gutanga interineti yizewe no gushyiraho gahunda yo kubungabunga ibikoresho (maintenance).
Gukurikirana ikoreshwa ry’ibikoresho: Hifashishijwe KPIs za REB.
Iterambere ry’Uburezi Rishingiye ku Ikoranabuhanga
Iyi gahunda ya REB ni intambwe ifatika mu gushyira ikoranabuhanga mu burezi no kongerera ubushobozi abarimu n’abanyeshuri. Gutanga mudasobwa 55 muri GS Ntete ni igikorwa cyerekana umuhate wa Leta mu gukuraho icyuho cy’ubumenyi hagati y’uduce tw’icyaro n’umujyi, bikaba biteganyijwe ko bizagirira inyungu z’igihe kirekire ireme ry’uburezi mu Rwanda.

0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru